Ubumenyi rusange ku mushinga (10):

Uburyo bwo kunoza igenamigambi:

Igikorwa cyose cy'igenamigambi gisaba ko hashyirwaho uburyo busobanutse buzatuma gukurikirana ishyirwa mu bikorwa , gusuzuma no kugenzura ibyagezweho bishoboka.

Ibi bishingira ku kigomba kugerwaho n'ikigo, iby'ingenzi ikigo kigomba kugeraho, abazabishyira mu bikorwa ndetse n'ibikoresho ikigo gifite.

Igishushanyo gikurikira kirabyerekana hibandwa ku buryo igenamigambi ryubatse mu Rwanda.

Turasaba ariko abazatanga ikiganiro guha umwanya abari mu mahugurwa kugira ngo berekene uko biteye mu bigo bayobora.

Igishushanyo cya 3: Uburyo bwo kunoza igenamigambi

Ibyo tugomba kwibandaho :

- Ingamba
- Abaturage n'amakuru
- Umutungo/ibikoresho dufite
- Imiyoborere myiza no kugira Leta ishoboye

Gushyiraho gahunda z'ibikorwa zishingiye ku bipimo fatizo na gahunda ihamye yo gukurikirana ko ibyateganijwe bishyirwa mu bikorwa.

Gushyira mu bikorwa udushya Igihugu cyacu cyihari dukoresha neza umutungo dufite .

Kubaka ubushobozi bw'abaturage n'iterambere rishingiye ku bumenyi n'ikoranabuhanga .

Gushyiraho uburyo byo kugaragariza abagenerwabikorwa ibyagezweho, gusuzuma ibyo abakozi bagezeho no guhemba/gushimira ababaye indashyikirwa,

Gukoresha neza umutungo kamere mu buryo burambye,

Iterambere rishingiye ku rwego rw'abikorera rukomeye,

Gukora ku buryo abayobozi mu nzego zose basobanukirwa neza inshingano zabo mu gukorera abaturage no kubagezaho serivisi inoze ,

Kugira umuco mwiza wo gukoresha neza bike dufite ,

Ubuhinzi butanga umusaruro uhagije kandi ugenewe gucuruzwa ku masoko ,

Kuzamura imyumvire n'uruhare rw'abaturage kuri porogaramu z'igihugu z'iterambere ,

Guteza imbere umuco wo kuzigama mu bike dufite .